Fondasiyo Ntarama
Témoignages

Fondasiyo Ntarama ni umuryango udaharanira inyungu wavutse mu mwaka w'ibihumbi bibiri na gatatu (2003), ushinzwe n'abanyarwanda bacitse ku icumu n’abandi barokotse itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu w'i 1994.

Kubera iki Ntarama?

Ntarama ni kiliziya nto iri ku karenge gato ko mu karere ka Bugesera, kaguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi bitanu. Ni rumwe mu rwibutso rw'itsembabwoko ryo muw'i 1994 mu rwego rw'igihugu.

Uduhanga tutabarika, amagufa, imyenda n'ibindi bisigara by'izo nzirakarengane byuzuye iyahoze ari kiliziya ya Ntarama byerekana umubare utabarika w'abahaguye.

Icyo Fondasiyo Ntarama igamije ni ugukusanya no kubika inyandiko z'ubuhamya bw'abacitse ku icumu aho baba bari hose. Iryo shyinguranyandiko rizatuma ababyiruka ndetse n'abatarabibayemo bamenya by'imvaho amahano ndengakamere yakorewe abanyarwanda muri uwo mwaka, ibitekerezo byayabimburiye, n'imibabaro itavugika yayakurikiye.

Kugirango igere kuri izo nshingano, Fondasiyo Ntarama yigabanyijemo amakomisiyo azakora imirimo inyuranye yerekeranye no gusesengura amateka y'u Rwanda ndetse n'ibitekerezo by'abanyapolitiki byaba byararoshye igihugu muri iryo tsembabwoko.

Fondasiyo Ntarama yafunguye kandi Site internet abacitse ku icumu bashobora kwandikaho ibyerekeranye n' imibereho yabo mu gihe cy'intambara, amazina yabo, amafoto cyangwa ikindi cyose bakwifuza gutangariza abasomyi b'iyo site.

Fondasiyo Ntarama izereka amahanga uturere tunyuranye twakorewemo ayo mahano, amazina n'imyirondoro by'abayaguyemo, igihe byakorewe n'uburyo bunyuranye bwagiye bukoreshwa . Bityo Fondasiyo Ntarama ikaba yizeye gutanga inkunga yayo mu kunyomoza abakomeje guhakana no gupfobya itsembabwoko.

© Fondation Ntarama 2003